27/02/2026
n’imisatsi 𝐧'𝐢𝐧𝐠𝐢𝐧𝐠𝐨 𝐈𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐢𝐭𝐚𝐫𝐞𝐧𝐳𝐚 𝐚𝐦𝐚𝐬𝐨.
~~~~~~~~~~~~~~~
“Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha , cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.” (1 Timoteyo 2:9-10)
“Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.” (1 Petero 3:3-4)
✦ 𝗞𝗪𝗔𝗠𝗕𝗔𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗣𝗘𝗧𝗔,𝗚𝗨𝗦𝗜𝗚𝗔 𝗔𝗠𝗔𝗥𝗔𝗡𝗚𝗘 𝗨𝗠𝗨𝗕𝗜𝗥𝗜 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗜𝗕𝗜𝗩𝗨𝗚𝗔𝗛𝗪𝗜𝗞𝗜?
𝙼𝚠'𝚒𝚓𝚊𝚖𝚋𝚘 𝚛𝚢'𝙸𝙼𝙰𝙽𝙰 Muri ryo tubonamo ko Imana yaremye umuntu utunganye rwose, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi. Umubwiriza 7:29.
Ndetse no mu itangiriro 35:1-4 tubona uko Uwiteka Imana yasabye Yakobo ko yiyezanya n'abo bari kumwe hanyuma bakajya kumutambirira igitambo i Beteli. Ibyo byatumye abari kumwe nawe bikuramo impeta, amaherena n'imikufi bari bambaye barabimuha nawe abihisha munsi y'igiti cy'umwela.
Muri Yesaya 3:16-22 hatwereka uko Uwiteka atishimiraga na gato abakobwa b'i Siyoni bari bameze batyo. Ahubwo abona ari ugushingana ijosi ubwibone n'amaso y'ubuhehesi.
Abakobwa b'abamidiyanikazi ni bo badukanye imyambaro migufi, imikufi yo mu ijosi n'iyo ku maguru kugira ngo babone uko bagusha abisirayeli mu byaha by'ubusambanyi, babyohejwe na Balamu na Balaki umwami w'i Mowabu. Kubara 25:1-18; Kubara 31:50
Ijambo ry'Imana 1 Abami 16:31; 2 Abami 9:22; 2 Abami 9:30
ritwereka ko inkomoko yo kwisiga amarangi ku mubiri, ari umwuka w' umugore wabaye mu isi witwaga YEZEBELI akaba umugore wa Ahabu umwami wa Isirayeli. Uyu mugore yari umunyabwibone ukomeye, umwicanyi w'umugome akaba n'umurozi kabuhariwe. Uyu ni we wadukanye mu isi bwa mbere kwisiga amar