29/01/2022
habayeho umukobwa numuhungu bakundana ubonako ari ibyanyabyo gusa umusore yaturukaga ahantu haciriritse abantu bibaza icyo uwo musore yahaye uwo mukobwa ngo amukunde!!! Umunsi umwe baza kuganira
umukobwa ati "mukundwa? "
Umusore : Yego ijyiikobwa!
Umukobwa: ndumva nshaka kukubwira ukuri!!!
Umusore : ukuri ki? mbwira! haricyo umpisha?
Umukobwa : ntabwo nkikwiyumvamo nkambere, nshaka ko duhagarika gukundana
Umusore : ngo? ntibishoboka!! mukundwa urabizi uri byose kurinjye!! Ese hari icyo naba nakoze kibi basi?
umukobwa : oyaa!! ntakosa ufite gusa nabonye undi ndabizi Wakoze uko ushoboye unyerekako unkunda arko uri umukene kd uriya nabonye iwabo bamusigiye imitungo azajya antembereza mbese bizaba byiza kurusha uko narimbanye nawe, ndagusabye ntumpatirize ibi nabitekerejeho
Umusore yarababaye amarira ashoka kumaso, umusore asaba umukobwa ko yamuhobera bwanyuma maze barahoberana arinako amarira y'umusore atemba, maze Umusore ati sinaguhatiriza ngo tugumane kuko uko ni uguhitamo kwawe, uri umwali mwiza ndetse unarashishoza, niba udakwiranye n'umusore nkanjye, sinakurenganya nari kuzakugurira imodoka ntinze, yewe sinari no kukwizeza kukujyana mundege ntanigare ntunze, nari no kukubakira inzu nziza umaze gusaza koko nari kuba nkwiciye ahazaza ngaho genda muzahahe muronke
arko hari ibyo ngirango nkugireho inama:
☝ Urukundo ni ibyifuzo by'umutima, ntukajye ubyitiranya no Guharara, kwishimisha, ubushuti busanzwe....
ujye ubanza utekereze neza uko wiyumva mbere yuko ufata icyemezo cyo gukundana utazababaza imitima yabenshi
✌ ubutunzi nibimwe mubituma ubuzima bw'abakundana bworoha ntabwo ari igisobanuro cy'urukundo rwanyarwo
Uwo musore nawe ni umuntu nk'abandi ntabwo ari Imana ngo azaguha byose
Umusore arekera kumuhobera, wamukobwa nawe namasoni ati: Urakoze uri umwana mwiza
👉 Muzi icyo umukobwa atamenye c? nuko wamusore yari amaze gukatira, yari aherutse gustindira isoko rya million 500 akaba yari yazindutse asenga Imana cyane ayisaba ko yamujyana kure y'inshuti ye yose yamubera ikigeragezo k'ubutunzi abonye
Hashize iminsi wamusore yumvako wamukobwa atabyara, umugabowe nawe aza kumuta, umukobwa ajya m'ubuzima bubi kurusha ubwa wamusore yabagamo mbere!!
👉 Wowe birimo kwanga nonaha, menyako Imana yabishatse nawe wahumura nk'ururabyo ntihakagire umuntu uzakwiyemeraho cg ngo agusuzugurire uko uri ngo ubyemere ahubwo uzamuce amazi kabone nubwo azaba akurusha ubushobozi!!!
👉 Niz Juve Samir