19/11/2025
Ibirori by’Agaciro Fashion Gala byitabiriwe n’abanyamideli mpuzamahanga benshi bataha banyuzwe
Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 habaye umugoroba wo kwihiza umurage,Ubuhanzi n’Imideli nyafurika mu birori byo kumurika imideli itandukanye byari byitabiriwe n’abamurika mideli n’abanyamideli mpuzamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika .
Ibyo birori byari byabereye muri Centric Hotel I Remera byatangiye ahagan I saa Moya z’ijoro aho abari babyitabiriye bose babanje kunyura kw’itapi itukura berekana imideli itandukanye benshi bari bambaye kugeza ubwo byatangizwaga ku mugaragaro n’Umuyobozi wa Ozone Entertainment yeguye uwo mu goroba kubufatanye na NAF Model Empire Bwana Augustin Hategekimana.
Mu ijambo rye ry’ikaze Bwana Augustin yabanje gushimira abantu benshi bose baje kwifatanya nabo muri uwo mugoroba ndetse yanashimiye abaterankunga bose babafashije kugira icyo gikorwa kigende neza , yanashimiye kandi abamurikamideli n’abahangamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bemeye kuza kumurika imideli yabo abizeza ko iyi ari intangiriro kuko ibyo bamuritse byose byatumye benshi babaona aho uruganda rw’imideli rugeze muri Afurika .
Ahagana kw’isaha ya Saa Mbiri n’igice abanyamideli batandukanye barimo Vamoscop, Ibrah Design 250, Berwa House Collection, Debarakat, na Tim's Art Collection berekanye ibikorwa byabo bitandukanye mu bwoko bwoze bw’imyambaro idoze u bintu byinshi bigaragaza umuco nyafurika kugez ahagana I saa Ine zijoro ubwo abari aho bose bari bamaze kwerekana ibikorwa byabo.
Ibirori bya Agaciro Fashion Gala byari byatewe inkunga na Truth Media, Legacy Real Estate, na Dream Holidays, bafatanyije na I.P. Studio, Ibigwi International Studio, na Ebroz Studio. Bikba byari ku nshuro yabyo ya mbere bibaye mu Rwanda aho biteganyijwe ko bizajya biba buri mwaka byakunda bikaba buri gihembwe