04/08/2019
Bakobwa nimwe mbwira
ndi umumama w'abana babiri ariko
nta mugabo mfite.
Mu myaka itandatu ishize nakundanye n'umusore
w'umukire cyane, yarankundaga cyane yampaga
icyo nshaka cyose. Yavaga ku kazi agaturiza aho
nabaga kwa mukuru wanjye i Nyamirambo,
akansohokana akangurira buri kimwe nkeneye
ariko njye sinamukundaga. Ahubwo nakunda
amafaranga ye. Twakomeje gukundana ansaba ko
twabana ndabyemera kubera ifaranga.
Twakoze ubukwe bw'akataraboneka bukaba agatangaza i Rwanda, ku buryo Kigali
yose yabutangariye kubera uko bwari
bumeze.
Twarabanye tubyarana abana babiri umukobwa
n'umuhungu b'ibitangaza. Umugabo wanjye yarankunda
cyane kuko nta kintu naburaga nari mfite imodoka ebyiri nagendagamo,
ariko kubera ntamukundaga ahubwo nikundira
ibintu bye natangiye kumwiyenzaho nshaka uburyo
twatandukana tukagabana kuko twari
twarasezeranye ivanga mutungo. Nirengagije amagambo meza yambwiraga, urukundo yankundaga ntangira
gutaha amajoro nasinze ariko kuko yankundaga
cyane yarabyihanganiraga ahubwo akanjyana kuryama akankuramo
inkweto yarangiza akandyamisha kandi ari njye
wagakwiye kubimukorera. Ariko kubera gahunda
nari mfite nkabyirengagiza. Mbonye ko nta ho
bimukora natahanye n'ikigabo kandi nzi neza ko
umugabo wanjye agiye gutaha, yaraje aradufata
biramubabaza kubera ko nta cyo namuburanye,
yansabye kumusaba imbabazi ndabyanga kuko
nari niteguye kujyana imitungo ntavunikiye.
Twagiye gusaba gatanya badutegeka kugabana
nk'uko nari mbyiteguye.
Icyambabaje kikanancavuza kikancengura umutima nkifuza gusaba
imbabazi bitagishobotse ni uko nasanze ari amazu,
amamodoka, ubucuru*i bwose n'inzu
twari dutuyemo byose byari bibaruye kuri
bakuru be na barumuna be nta na kimwe cyari
kimubaruyeho .
Nararize ndicuza ariko byari byarangiye. Ubwo
natwaye ibyari biri mu nzu bimwe na bimwe
hamwe n'amasafuriya twatekeragamo. Natangiye
ubu*ima bungoye, umuryango wanjye uranyanga
mpinduka ikivume ahantu hose. Ubu ntunzwe no
gutegereza utwo ampa buri kwezi two kurera
abana be ubwo nibuzuza imyaka irindwi
nzatubura natwo. Mbayeho mu gahinda n'ishavu nikururiye ubwanjye. Nabuze uwankundaga, mbura urukundo yampundagazaho n'amagambo y'urukundo nirengeshwaga. Nibutse ibitereko nasheshe, nishyize mu mage nk'igikoba cyikururiye ikara. Nsigaye nicira urubanza nabuze uwampoza ngo ankize amarira atemba mu maso yanjye kuva mu gitondo kugera bwije kugera ubwo mbyuka n'uburyamo bwatose kubera amarira. Ngiye ku*icwa n'agahinda. Bakobwa muteganya kurongorwa mukunde byimazeyo ababakunda kuko
nimukunda ibintu muzabibura mubure n'abakunzi
banyu babakunda by'ukuri musigare muririra mu myotsi nk'ibi byanjye, ishavu n'agahinda bibashengure imitima.
Kora share iyi nkuru uyisangize abandi sinifuza ko hari umukobwa wazamera nkanjye. Murakoze.