Umuco imigani ibisigo nibyivugo

Umuco imigani ibisigo nibyivugo Its to remind my fellows previous moments ,relationships and culture

UYU MUGANI WITWA GUTE? URIMO IZIHE NYIGISHO? Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyide...
14/03/2024

UYU MUGANI WITWA GUTE? URIMO IZIHE NYIGISHO?

Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi.
Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.

Mu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije.

Muri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati «numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose.»

Umugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati «Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.»

Umusore aramusubiza ati «nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe uko ubyifuza.»

Amaze kuvuga atyo arazimira.

Nuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu.

Agiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa!

Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati «ahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki.

Hehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!»
Hashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi.

Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu.

Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu.

Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati:
«ndabigenza nte?
Umuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye?
Ko ndu*i ndya ngasanga ari amabuye?
Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?
Ntabwo nikozeho??
Iyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n'amazi byanjye nagayaga.
Mbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n'urwo yari yambaye!

Nagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!»

Nuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati «mbega amahirwe, bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.»

Si Njye wahera hahera umugani.

kigalipost.com/Imigani-migufi-y-ikinyarwanda-IGICE-CYA-2-Twiyibutse-tuniyungure-ubumenyi-kuva.html
16/09/2017

kigalipost.com/Imigani-migufi-y-ikinyarwanda-IGICE-CYA-2-Twiyibutse-tuniyungure-ubumenyi-kuva.html

Nk'uko amateka y'ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry'amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki (...)

wigeze wifuza kumenya uko kera mumuco nyarwanda uko ubukwe bwakorwaga bitandukanye nibyubu .. kanda hano...... www.amaku...
27/09/2015

wigeze wifuza kumenya uko kera mumuco nyarwanda uko ubukwe bwakorwaga bitandukanye nibyubu .. kanda hano...... www.amakuruyurwanda.org/2009/10/ubukwe-bwa-kinyarwanda.html?m=1

chenlina20150714new lebron james shoeslouboutin shoeshollister jeansoakley sunglasses wholesaleray ban outletcheap jordanspolo ralph laurenmichael kors outletchanel outlet onlinemichael korsjordan 3 powder bluemont blancjordan 11 snakeskinpradalouboutinmichael kors outlet onlineconcords 11louis vuit…

niba ukund gusoma kanda hano wisomere rwandaises.com/2008/08/imigani/
27/09/2015

niba ukund gusoma kanda hano wisomere rwandaises.com/2008/08/imigani/

IMIGANI Urukwavu n'umuhari. Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti « ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.» Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti « ko ntazi.kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte ? » Urukwavu ruti « ndi umuhanga wo kurira; ibitoke…

26/09/2015
26/09/2015
26/09/2015

Habayeho umugabo akitwa Mwungeli,
akagira abana mirongo urwenda n’ icyenda.
Umwana we w’ umuhererezi akitwa Biraro
Mutemangando. Bari abatwa; umwuga wabo
wari uwo kubumba inkono. Biraro
Mutemangando we, yanga kubumba
inkono, ahitamo guhiga.
Yiga kurasa, akamenya kuboneza. Bukeye se
aramubwira ati: “Ko abatwa batungwa no
kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira
ko uzatungwa n’ iki?” Biraro ati: “Nzitunga,
nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba
ndawanze.” Mwungeli ati: “Ndaguciye.” Biraro
asanga bakuru be ati: “Mwungeli yanciye none
ndagiye.” Abandi bati: “Tukajyana.” Bahaguruka
bose; ari mirongo itanu. Baragenda, ngo
bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa
Isenge. Barayibaga.
Biraro abwira umwe muri bo ati: “Jyana inyama
u*ishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko
nkiriho, nkimwibuka.” Umuhungu mu*ima
aragenda ageze kwa se atura inyama
araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati:
“Wabaga he wa ngegera we!?” Umwana ati:
“Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando
akoherereje.”
Se ati: “Genda umubwire uti garuka, wicika mu
rugo rwa so ntawaguciye.” Biraro aragaruka.
Bukeye haza abanyarwankeri bari bagishishije
inka zabo. Mutemangando ati: “Nimuze
tubanyage ziriya nka zabo!” Bene nyina bati:
“Tujya gupfa twaba tu*ira iki?” Biraro
Mutemangando, aratera; aratamika arekura
umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y’
abandi uvuza ubuhuha; unyura munsi y’ imfizi
icura umuborogo; arongera yohereza yo undi
mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu,
nanone umwambi uca mu nsi y’ imfizi icura
umuborogo, maze abantu arabahumba.
Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza
inkono. Inka bazibyagiza mu rugo. Mwungeli
aje, ati: “Narabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka
z’ abandi zaje hano zite ?” Mwungeli araza n’
inyota yose, yenda umuheha awushinga mu
mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati:
“Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza
azanyica mo kimwe; none ngaho birabaye,
erega azankize!” Bajya guca icyarire
barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu
muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza
gukorora.
Mwungeli ayumvise ati: “Ni nde unkororeza
inka?” Ati: “Ndabizi ni wa musazi Biraro nta
wundi wabigira!” Ati: “Nongeye kuguca uranze
ubaye ikivume.” Biraro Mutemangando abyuka
kare ajya kubwira bene se ati: “Data yongeye
kunca aho kungororera.” Barongera
barahaguruka, baragenda, ari mirongo itanu,
bagenda bajya guhakwa. Baragenda bajya kwa
Gahaya bati: “Turashaka ubuhake.” Gahaya ati:
“Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka
ubuhake.” Bukeye Gahaya aza kubagira
Mutemangando inka; inka ayoherereza se
Mwungeli. Umunsi umwe kwa Gahaya haza
kuvumbuka imbogo.
Bati: “Uyica aragororerwa”; bati: “Kandi
udatabara arabeho baramurimburana n’ abe.”
Biraro Mutemangando aragenda arayirukana,
ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera
ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi,
ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo
nibajye kurimbura kwa Gahaya. Ntibahasiga n’
uwo kubara inkuru. Ni uko Biraro
Mutemangandg uko yakicaye kuri ya mbogo
yitwaga Rubito, ararigita baramuheba. Bakuru
ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya,
baragitegeka. Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa
Nyankaka. Habayeho umukobwa, apfusha
ababyeyi akiri muto, arerwa na Nyirasenge.
Igihe amaze gukura baramusaba arashyingirwa.
Umunsi ubukwe butaha, igihe ari mu nzu ye n’
umugabo we, Imana iramuhamagara iti: “Inzu
nakugeneye si iyi.” Asohoka ubwo akurikira
abakwe bari bamuherekeje. Ageze imuhira
abatekerereza uko byagenze, bati: “Igumire
aho, none se tugire dute?” Bukeye arongera
arasabwa arashyingirwa. Na none bigenda kwa
kundi. Igihe ageze mu nzu ye n’ umugabo we,
Imana irongera iramuhamagara iti: “Inzu
nakugeneye si iyi.” Umukobwa na none
arongera asubira iwabo.
Henga n’ ubukwe bwa gatatu bugende kwa
kundi. Bigeze aho, umugabo wa nyirasenge ajya
guhakwa ibwami. Asiga avuze ko atazagaruka
aho iyo nkungu*i y’ umukobwa ikiri muri urwo
rugo. Hashize iminsi wa mukobwa abwira
nyirasenge ati: “Unshakire imyambaro, nzabone
aho nerekera. Ni uko nyirasenge amuha
imyambaro n’ umuntu umuherekeza, bashyira
yombi mu nzira. Bageze mu ishyamba, ijoro
riragwa. Umukobwa asanga hari akaruri k’ inzu,
asezerera uwari amuherekeje.
Yinjira muri ako karuri asanga katagituwe. Ati:
“Nta kundi ndirarira ahangaha.” Aragakubura,
arangije ashyira inkono ku ziko arateka.
Bumaze guhumana, agira atya abona umugenzi
aragwa abyuka, ati: “Ntimwancumbikira bene
urugo?” Undi ati: “Gumya uze mushyitsi
muhire”! Uwo mushyitsi akitwa Mwungeli wa
Nyankaka. Umukobwa amaze guhisha
aragabura barasangira. Azana n’ akayoga k’
impamba barasangira. Baraganira, umunaniro
urashira, bagubwa neza. Igihe cy’ amaryama
kigeze, Mwungeli asambira utwatsi ngo yisasire
ukwe, umukobwa aramubwira ati: “Ibyo ugira
ni ibiki?” Ati: “Uburiri bwanjye ni bugari
turararana.” Mwungeli ntiyarushya ahigima.
N’ ubundi kwari ukworosora uwabyukaga. Bari
basangiye barebana mu maso, n’ akayoga
karimo, no kumenya ko bari bonyine muri iryo
shyamba. Bajya ku buriri, ibitotsi ntibyatinda,
bashyirwayo. Igihe cyo mu gicuku, Imana
irahamagara, iti: “Mbe mukobwa nturanyurwa?”
Iti: “Ngiyi inzu nakugeneye.” Umukobwa
akangukira hejuru, ati: “Iki gihuru ni yo nzu?”
Igihe akibivuga, abona rya shyamba
ryahindutse ingoro ngari.
Abantu baduhira, abaja bacunda, ibisabo
byikiranya, amashyo y’ inka akinje, iz’ imbyeyi
zivumera. Mwungeli akangutse, umugore
aramubwira, ati: “Imana yadukijije
ntibigutonde.” Mwungeli amaze gukanguka
neza, bibanza kumuyobera, agira ngo ararota.
Aratinda asanga ari ko biri. Abaza umugore ati:
“Ibi bintu se tuzabihorana?” Undi ati: “Imana
yambwiye ko tu*ira ibintu bibiri : ko tutari
abami, ko tugomba kuyoboka nyir’ igihugu;
ikindi kandi, ko tu*irinda guhemukirana.”
Mwungeli ati: “Niba ari ibyo gusa, umugisha
uraduhamye.
Ejo naje ngira nti bene urugo nimucanire; none
dore abantu baranyirahira banyiyambaza. Ati:
“Ubuhemu simburanganwa.” Haciye kabiri
Mwungeli ajya gukeza ibwami. Afata igihe
aratinda. Umugore arategereza, ararambirwa.
Bitinze areba umwe mu bagaragu ati:
“Nategereje umugabo wanjye, none ngwino
ujye undaza.” Ijoro bararanye ubwa mbere ha
hantu bari batuye harasama, bya bintu byose
birarigita, hadendeza ikiyaga cy’ amazi.
Mwungeli amaze gucyura igihe, aratahuka.
Ageze hakurya y’ iwe, abona ikiyaga cy’ amazi
kidendeje.
Ati: “Nta sh*ti, umugore wanjye yakoze icyo
Imana yari yaratubujije. Yenda umuheto
ashyira ku ivi arawuvuna, yiroha muri icyo
kiyaga arasoma arapfa. Ubwo hakurya hakaba
umugabo Mutumo wa Kinyoni, akaba yahuye
inyana zisubiye iswa ku kazuba ka kiberinka.
Abonye ibyabaye kwa Mwungeli, ati: “Ibi ni
uguhata inzira ibirenge kandi amaherezo ari
ariya.
Ati: “Hinga niyanure ibiyaga bikiyaga.” Nuko na
we yicoka mu mazi arapfa. Abo bagabo bombi
ni bwo bahindutse umugani ngo : “Ibintu ni
ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka.” Ni naho
igitutsi cyacuye ngo naka arakagenda nka
Mutumo wa Kinyoni, ari byo ku*ira amaherere

Address

Nyanza

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Umuco imigani ibisigo nibyivugo posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Umuco imigani ibisigo nibyivugo:

Share